Inseko iruta izindi ku isi yose

Nawe ubwawe, ongeraho ifoto yawe. Inseko zacu zose uko zikurikiranye zizakorwamo vidéo y’akataraboneka yitwa : Inseko iruta izindi ku isi yose, yo guharanira isi itarangwamo ubugizi bwa nabi kandi ituwe n’abantu b’amabara yose [soma ibikurikira…]

Muraho !

Nitwa 100drine kandi nijye wita kuri iyi blog kuva umwaka urenga (http://www.100drine.be).

Muri icyo gihe cyose, nabonye ibintu bitandukanye bitari bike byanteye kwibaza cyane. Ngizo impamvu zidafashe mu kugarura amahoro muri Irak, muri Libani cyangwa mu karere ka Darfour kandi wareba neza ugasanga na hano hari ubugizi bwa nabi bwinshi.

Ndambiwe guhora ndi indorerezi, nitonganya gusa ngo ntegereje ko abantu kwisi bahinduka. Nibwira ko burimuntu wese ashyizeho ake vuba na bwangu aho ari hose, byaba ari amahirwe kugirango ibintu bigende neza.

Icyifuzo cyanjye ? Ni ugukora inseko iruta izindi ku isi yose.

Byagerwaho bite ? Abantu babishaka bafate ifoto yabo bayishyire hano.

Izo nseko zose uko zikurikiranye zizakorwamo vidéo y’akataraboneka yitwa : Inseko iruta izindi ku isi yose, yo guharanira isi itarangwamo ubugizi bwa nabi kandi ituwe n’abantu b’amabara yose.

Murabishyigikiye? Ahasigaye ni ahanyu. Ngaho mugeza ku nshuti zanyu, ababyeyi, n’abavandimwe banyu icyo gitekerezo. Namwe kandi mushyireho akanyu. Igihe kirageze ngo tugire icyo tugeraho twese hamwe.

Ndasekera amahoro

Si tu n'arrives pas à lire la vidéo, clique ici
Le plus grand sourire du monde
envoyé par 100drine_be